Inka ya Musoni (III) :

Rugina bingiza Izogeye
Rukabu rw' amakuza akebye imbibi
Rugomwa bacuranga mu mbuga
Rumarashavu ziga inkubito
Rudahinyuka bazanye imiheha

Rusengo rwo mu ngabo z' isuku
Ruberwa n' imanzi ku mubiri
Rutica umugambi w' impuruza
Ruboneza abahutira umugabo
Rujyana isahaha mu mihigo

Ruhingika intumbi mu rubuga
Rutumva ay' inganizi ziterura
Ruhangariza itiro umurambi
Ruhangura ay' imihirimbo
Ruhambana imbuzi umugereka

Rwa Mirindi ya Rusizana
Isata yateruye mu bukangara
Igeza izogeye ziba amariza
Itareshya n' amashyo y' Ingeyo
Yakaraswe na Rwabugiri

Imana y' ino yabiremye kumwe
Ibaha igikundiro cyo ku mubiri
Ngombwa ntiwagira n' aho ukema
Inganzo yayikundiye kera
Zikijya kwibuka imiborogo

Iyanjye mihigo nyizizanamo
Nsa n' ukuye imiheha ibwami
Nsanga zinkumbuye zose
Zikwiye inzira yo ku ndengo
Zirora impinga ntungukamo

Nzikatajemo impamagazo
Nta yacikanywe n' impakanizi
Inyambo ni icyo twuzuriyeho
Nuko mbanza izirimo inyamibwa
Ubwo Rutarindwa yazihanaguye

Ninjya kwita ingabo z' i Nduga
I Nyanza nibajya kuziririmba
Numve iy' Insezeranyaminyago.